Captaine Thomas Sankara (8) :

Imibereho ya Sankara yoroheje

Kubera ko Sankara yakundaga gutwara ipikipiki, yishyiriyeho itsinda ry'abagore ritwara amapikipiki ryari mu bashinzwe umutekano we.

Sankara yari azwiho gutembera I Ouagadougou ari mu modoka ye nta barinzi afite yambaye imyenda ye ya gisirikare na pisitori.

Abajijwe impamvu atifuje ko igishushanyo cye gishyirwa ahantu nyabagendwa, Sankara yasubije muri aya magambo ati "Hari miliyoni zirindwi za ba Thomas Sankara."

Kubera ko yari azi gucuranga gitari neza, Sankara yiyandikiye ku giti cye indirimbo yubahiriza igihugu.

Uburenganzira bwa muntu

Human Right Watch yakunze kuvuga ko Sankara ahonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu harimo gutanga ibihano ndengakamere, gufunga abantu ku buryo bwa hato na hato no guhohotera abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

Mu 1987, umuryango wa Guverinoma y'Abongereza, Oxfam wagaraje ihohoterwa n'ifungwa ry'abayobozi b'ishyirahamwe ry'ubucuruzi.

Mu 1984, Abantu barindwi bahoze muri Guverinoma zabanje bafunzwe bashinjwa kugambanira ubutegetsi buriho baza kwicwa nyuma y'urubanza.

Uwo mwaka kandi kwigaragambya kw'abarimu kwatumye abagera ku 2,500 birukanwa kuva ubwo imiryango itegamiye kuri Leta yatangiye kubangamirwa n'ibindi.

Sankara, Che Guevara wa Afurika

Thomas Sankara yagize ati "Che Guevara yatwigishije kwigirira icyizere, kwigirira icyizere mu bikorwa byacu. Yatubibyemo ko intambara ari yo mahitamo yacu.

Yari umuturage wo mu isi yigenga twese turi guharanira kubaka.

Ni yo mpamvu tuvuga tuti Che Guevara ni Umunyafurika akaba n'Umunyaburkinafaso."

Sankara, ukunze kugaragazwa nka Che Guevara wa Afurika yagenderaga ku bitekerezo bya Guevara (1928-1967) haba mu myambarire no mu mibereho.

Mu myambarire, Sankara yiganye Guevara ahitamo kwambara imwe mu myambaro iteye nk'iye, mu mibereho yiyemeza gusigarana ubutunzi buke, n'umushahara muto ubwo yari ku butegetsi.

Aba bagabo bombi bari inshuti za Fidel Castro (Sankara yasuwe na Castro mu 1987), bose bakaba baraharaniraga isaranganywa ry'ubukungu.

Aba bagabo kandi bishwe bafite imyaka mike kuko yari ikiri muri za 30 bishwe n'abo batavuga rumwe. Guevara yari afite 39, Sankara 38. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji "Captaine Thomas Sankara (9)"